Polisi y'u Rwanda yatangaje ko yataye muri yombi umunyeshuri w'umunya Liberia witwa Ilechukwu David uherutse kugaragara arwana n'abasekirite bo kuri kaminuza ya East African University Rwanda (EAUR).
. Posted on March 8, 2025Written by Fils Lambert IRATURINZE
Umunyeshuri witwa Ilechukwu David, uherutse kugaragara mu mashusho arwana n'abashinzwe umutekano yatawe muri yombi nk'uko bitangazwa na Polisi y'u Rwanda ikorera mu mujyi wa Kigali.
Ibi bibaye nyuma y'aho hamaze imixi ku mbuga nkoranyambaga hasakara amashusho y'uyu musore uri mu kigero cy'imyaka nka 25 arwana n'abashinzwe umutekano bo kuri East African University Rwanda.
Ilechukwu David yari aherutse kwirukanwa (suspension) muri iyi Kaminuza kubera imyitwarire mibi. nyuma y'aho rero nibwo uyu musore yagarutse kuri kaminuza ariko abasekirite bamubera ibamba bamwangira kwinjira. uyu musore rero ntiyabyihanganiye yahise abajyamo ahera ku musekirite w'umukobwa aramusunika aragwa kugira ngo asigare arwanya umwe w'umuhungu bimworoheye
Gusa ariko polisi y'u Rwanda yanenze imyitwarire y'abo basekirite ivuga ko batakoze kinyamwuga. Umuvugizi wa Polisi y'u Rwanda mu mujyi wa Kigali CIP Gahonzayire Wellars, yavuze ko polisi iteganya kwegera ikigo bakoramo, hanyuma bagukurikiranwa kubera imyitwarire idahwitse bagaragaje
Posted on March 8, 2025
Written by Fils Lambert IRATURINZE
Comments